Connect with us

Football

Cristiano yahishuye ukuri kose k’umubano we na Man United n’uburyo atakubaha uwamusuzuguye

Rutahizamu mpuzamahanga w’umunya- Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje uko umubano we na Manchester United umeze kuva yagaruka muri iyo kipe aho muri iyi minsi batameranye neza.

Cristiano Ronaldo yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamkuru Piers Morgan wa The Sun dukesha iyi nkuru yose y’ukuri kwa Cristiano kuva agarutse muri Manchester United kugeza uyu munsi.

Cristiano aganira nuwo munyamakuru ntiyaciye kuruhande ko hari benshi batiri umutoza gusa bifuzaga ko ava muri Manchester United kuva umwaka ushize.

Yagize ati ” Man United yashatse kumpatira ko nasohoka mu ikipe, Ntabwo umutoza ariwe wabishakaga gusa, Harimo n’abandi bantu bo mw’ikipe babishakaga, Byarantengushye.

“Nahise ntekereza ko hari abantu batansha muri Manchester United, Nubwo bitatangiye uyu mwaka ahubwo byahereye n’umwaka ushize”.

Umunyakuru yakomeje abaza Cristiano Ronaldo umubano afitanye n’umutoza we Erik Ten Hag, Ronaldo ntiyaciye kuruhande avuga ko atigeze amwubaha nawe atazigera amwubaha.

Yagize ati “Nta cyubahiro mfitiye Erik Ten Hag kuko nawe ntacyo yigeze anyereka”.

“Iyo utanyubashye nanjye sinakwigera narimwe nkubaha”.

Ronaldo kandi yavuze uko Sir Alex Ferguson yagize uruhare mu kugaruka kwe muri Manchester United akareka Manchester City yamushakaga.

“Nta kintu kigeze gihinduka kuva Sir Alex Ferguson yava mu ikipe, Ubwo nafataga umwanzuro wo kugaruka muri Manchester United nakurikiye umutima wanjye”.

Sir Alex Ferguson yarambwiye ati “Ntabwo byashoboka ko ujya muri Manchester City”,

Nanjye nahise mubwira ati “Ntacyo, Nyakubahwa”.

Cristiano ku mubano we na Manchester United;

“Ndatekereza abafana bagomba kumenya ukuri, Ndashaka ko Manchester United yongera kuba ikipe ikomeye, Niyo mpamvu nagayifarutse mo”.

“Ariko mu ikipe harimo ibintu bitadufasha kugera kurwego rwo hejuru nka za Man City, Liverpool ndetse na Arsenal kuri ubu, Ikipe nka Manchester United yakagombye kuba iri kurwego rwo hejuru uko mbitekereza ariko kuri ubu siko bimeze”.

“Nkunda Manchester United, Nkunda abafana bo bahora bari kuruhande rwanjye, Ariko niba Manchester ishaka kongera gukomera irasabwa guhindura ibintu byinshi,byinshi cyane”.

Cristiano Ronaldo nyuma yo gutangaza ayo magambo benshi batangiye kuvuga ko ibye na Manchester United byamaze kurangira kuko ashobora gukina igikombe cy’Isi, Cyarangira akazashaka indi kipe yerekezamo.

Tubibutse ko Cristiano Ronaldo yagarutse muri Manchester United mu mwaka wa 2021, Amaze gutsinda ibitego 27 aho yatanze imipira yavuyemo ibitego 5 muri rusange agira uruhare rw’ibitego 32 mu mikino 54 amaze gukinira Manchester United kuva ayigarutse mo.

Cristiano Ronaldo nubwo uyu mwaka atabonye umwanya wo gukina niwe mukininnyi ufite uruhare rw’ibitego byinshi kuva yagaruka muri Manchester United aho akurikiwe na Bruno Fernandes.

Cristiano Ronaldo arikumwe n’umunyamkuru Piers Morgan wa The Sun nyuma y’ikiganiro kirambuye kizasohoka kuri uyu wa 3.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P