Connect with us

Football

Hasigaye amasaha make Adil na Djabel bagasoza ibihano byabo

Umutoza wa APR Fc Adil Muhammed Eradi na Kapiteni wa APR Fc, basigaje umunsi umwe bagasoza ibihano byabo.

Mu kwezi gushize kwa cumi, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda APR Fc, Yahannye abakozi bayo kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo bari bari mukazi.

Amakuru yavugaga ko aba bombi bahagaritswe ukwezi kumwe kuva tariki ya 14 ubwo byamenyakanaga ko Adil na Djabel bahagaritswe muri APR Fc.

Tariki ya 16 Ukwakira 2022, Perezida wa APR Fc, Lt General Mubarakh Muganga yagiranye inama n’abakozi ba APR Fc bagize Staff, Yongera kubibutsa amahame ya APR Fc ndetse yemeza n’ihagarikwa ry’umutoza Adil na Djabel.

Yagize ati “APR Fc n’ikipe ifite uko ibayeho, Ifite n’amahame igenderaho cyane n’ikipe ya gisirikare, Iyo rero umwe mu bayikoramo atabishije kubaha no gukurikiza ayo mahame, Hari igihe biba ngombwa ko umuha umwanya akitekerezaho ari nabyo byabaye kuri Adil Eradi umutoza mukuru.”

Adil Muhammed kugeza uyu munsi ari hanze y’u Rwanda aho byavugagwa ko yerekeje iwabo muri Morocco yagombaga kumara igihe gito naho akahava yerekeza ku mugabane w’iburayi mu bubiligi.

Kapiteni wa APR Fc Manishimwe Djabel we amakuru The Drum yari yamenye ni uko nawe mu cyumweru gishize yari yerekeje mu gihugu cy’abaturanyi b’u Rwanda mu Burundi kuba nawe ari mukaruhuko ariko ubu we yamaze kugaruka mu gihugu.

Abakunzi b’umupira w’amaguru benshi mu Rwanda bategereje kureba niba aba bombi bazagaruka mu kazi¬† nyuma yo gusoza ibihano byabo kuko byagiye bivugwa kenshi ko umutoza Adil we atifuje kugaruka kubera ko ngo ibihano yahawe we atigeze abyemera habe nagato.

Amakuru yandi twamenye ni uko ikipe ya APR Fc yahaye imishahara aba bombi yahannye, Mu kwezi kwa 10 bari bahagaritswe mo.

Perezida w’ikipe ya APR Fc ubwo yarari kuganira n’abatoza bungirije Adil ndetse n’abandi bagize Staff ya APR Fc.

Umutoza Ben Moussa niwe wasigaranye ikipe ya APR Fc nk’umutoza mukuru.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P