Connect with us

Football

Kiyovu Sports yahagaritse umuvuduko wa Rayon, Ihita ifata umwanya wa mbere

Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda Primus National League, yari igeze ku munsi wa 9, Ibitego 2 kuri 1.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, Saa ku kumi nebyeri n’iminota 4 nibwo umusifuzi yari atangije uwo mukino.

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye ifite imbaraga nyinshi, ku munota wa 5′ Nshimirimana Ismaily uzwi nka ‘Pitchou’ yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya mbere.

Rayon Sports yakomeje ishaka kwishyura iza kubona igitego ariko umusifuzi wo kuruhande aracyanga kubera ko rutahizamu Musa Esenu yari yaraririye.

Ku munota wa 38′ Mugenzi Bienvenue wa Kiyovu, yongeye gutsinda igitego cya kabiri nkuko yari yabikoze mu mukino wo mu gikombe cya Made in Rwanda waherukaga guhuza ayo makipe yombi.

Igice cya mbere cyaje kurangira Kiyovu Sports iyoboye n’ibitego 2 ku busa bwa Rayon Sports.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yihariye guhererekanya umupira ishaka kwishyura, Ariko byaje gukomeze kuyigora kuko uburyo bwose babonye, byarangiye bagomboye mo igitego kimwe gusa muri bibiri Kiyovu Sports yari yabatsinze umukino urangira ari uko.

Umunya Cameron Esombe Willy Onana wari winjiye mu kibuga asimbuye niwe watsinze icyo gitego kimwe cya Rayon Sports, Nyuma y’akazi gakomeye Hadji Iraguha yari amaze gukora myugariro wa Kiyovu akamushyira hasi, batanga Penaliti yinjijwe nuwo munya Cameron.

Abakinnyi bari banje ku mpande zombi;

Kiyovu Sports 11:

Nzeyirwanda Djihad, Serumogo Ali, Iracyadukunda, Thierry, Aimable Nsabimana, Frodourd, Benedata Janvier, Nshimirimana Ismaily Pitchou, Mugenzi Bienvenue, Bigirimana Abedi, Bizimana Amissi.

Rayon Sports 11:

Ramadan Kabwiri,Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Mucyo Didier, Ganijuru Elia, Ngendahimana Eric, Mugisha François, Paul Were, Ndekwe Felex, Iraguha Hadji, Musa Esenu.

Kiyovu Sports yahise ihagarika agahigo ka Rayon Sports muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka aho yari imaze imikino 6 itaratsindwa, Ndetse yahise itakaza umwanya wa mbere nubwo ifite imikino 2 y’ibirarane.

Kiyovu Sports ubu niyo iyoboye shampiyona y’u Rwanda Primus National League by’agateganyo kuko ifite amanota 20, igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 18.

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P