Connect with us

Football

“Uyu munsi turahindura amateka nta gushidikanya” Icyo Muvandimwe yasabye abareyo

Myugariro mpuzamahanga  w’umunyarwanda Muvandimwe Jean Marie Vianney, ukinira Rayon Sports,  yasabye abakunzi biyo kipe kuza ari benshi ku kibuga kuko bibaha imbara zidasanzwe.

Muvandimwe ni myugariro ukina aca kuruhande rw’ibumoso aho bita kuri gatatu muri iyo kipe ya Rayon Sports.

Aganira na The Drum yageneye ubutumwa burambuye abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bari kwitegura umukino wa shampiyona y’u Rwanda, Aho ayo makipe yombi aza gukina uyu munsi saa kumi nebyeri za Kigali kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Muvandimwe yagize ati “Icyo nasaba aba kunzi bacu (ba Rayon Sport) ni ukuza ari beshi kuko biduha imbaraga zidasanzwe, Ikindi baze badashidikanya kuko Uyu munsi turahindura amateka, tumaze imikino 6 dutsinda, Uyu ni uwa 7 kandi ntagahunda yo kuwutakaza ihari kuko ingamba twafashe nk’abakinnyi nugukuraho buri kintu cyose kugirango tugere kugikombe.

“Vive rayon 🔵⚪️”

Tubibutseko ikipe ya Rayon Sports ariyo iyoboye shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu aho ifite amanota 18 kuri 18 naho Kiyovu Sports ikaba iya kabiri n’amanota 17.

Rayon Sports niyo kipe itaratsindwa muri shampiyona y’u Rwanda kugeza uyu munsi kandi imaze gukina imikino 6 mu gihe Kiyovu Sports imaze gukina imikino 8.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P