Connect with us

Football

Bugesera Fc yamazemo akuka kanyuma APR Fc yari isigaranye, Rayon Sports ikomeza kuyobora shampiyona

Ikipe ya APR Fc yakinaga na Bugesera Fc, mu mukino w’ikirarane cya shampiyona y’u Rwanda Primus National League.

Bugesera Fc niyo yari yakiriye ikipe ya APR Fc,  Aho umukino watangiye Saa cyenda kuri Stade ya Bugesera.

Ikipe ya APR Fc niyo yabanje igitego cyatsinze na Nshuti Innocent ku munota wa 26′ mu gice cya mbere.

Mbere y’uko igice cya mbere   kirangira ikipe ya Bugesera Fc yaje kugombora icyo gitego, ibifashwamo na Vicent Adams ku munota wa 45’+1.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Bugesera yaje yashyizemo ingufu cyane ishaka gutsinda igitego cy’itsinzi, aho byaje kuyihira ku munota wa 48′ Ruhinda Farooq atsinda igitego cyashyizemo itandukaniro, umukino urangira gutyo.

Abakinnyi 11 ikipe ya APR Fc yari yabanje mu kibuga;

ISHIMWE Pierre (GK)
BYIRINGIRO Gilbert
NIYOMUGABO Claude
BUREGEYA Prince
NIYIGENA Clement
RUBONEKA Bosco
MUGISHA Bonheur
NIYIBIZI Ramadhan
ISHIMWE Christian
MANISHIMWE Djabel
NSHUTI Innocent

Ku ruhande rwa Bugesera Fc 11 bari babanje mu kibuga;

NSABIMANA J. De Dieu (C)
NIYOMUGABO Faustin
KAGABA obed
KATE Samuel
RUGWIRO Kevin
NKURUNZIZA Seth Bertille
VINCENT Adams
CHUKKA Odili
NSENGIYUMVA Mustapha
SENTOONGO seifi Farooq
MUGISHA Didier

Ikipe ya APR Fc yahise ikomeza kugira amanota 6, naho Bugesera Fc igira amanota 6, Mu gihe Rayon Sports iyoboye shampiyona n’amanota 12.

Mbere y’umukino abakunzi benshi ba ruhago mu Rwanda basanzwe bakurikirana iyi kipe ya APR Fc,  Ntabwo benshi bayihaga amahirwe kubera ukuntu yitwaye mu mikino 2 iheruka ya shampiyona ubwo yatsindaga Rwamagana na Musanze Fc zose ku munota wa nyuma.

Tubibutseko aribwo bwa mbere Bugesera Fc yari itsinze APR Fc kuva yaza mu kiciro cya mbere mu mwaka wa 2015.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P