Connect with us

Football

“ahandi hantu ha kabiri nahagaze ni mu Rwanda” Sir Lewis Hamilton wageze mu Rwanda

Lewis Hamilton umukinnyi w’Umwongereza mu gusiganwa mu modoka muri Formula 1, yasuye u Rwanda maze avuga ko atazigera yibagirwa ibyo yabonye.

Tariki ya 11 Kanama 2022, nibwo Sir Lewis Hamilton nibwo yari mu Rwanda muri pariki y’Ibirunga aho yasuye Ingangi.

Sir Lewis Hamilton abinyujije kuri Instagram yagize ati:’ahandi hantu ha kabiri nahagaze ni mu Rwanda, aho twazamutse ikirunga kureba Ingagi aho ubusanzwe ziba. Byari birenze ibitekerezo. Zari zituje kandi ni nziza. Kuzegera ni ishusho ntazigera nibagirwa.”

Sir Lewis Hamilton uheruka guhabwa ishimwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II kubera kwegukana shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu modoka ya Formula 1 inshuro 7.

Sir Lewis Hamilton ari mu biruhuko ku mugabane wa Afurika, uretse mu Rwanda yanageze muri Namibia, Kenya nk’uko yagiye abigaragaza muri Instagram.

Image

Image

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P