Connect with us

Football

Aba bakinnyi nibo bazasohoka muri APR FC

Ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gufata umwanzuro wo gusezerera abakinnyi 9 batigeze bitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Buri uko shampiyona irangiye ,Ubuyobozi bwa APR FC busezerera abakinnyi baba bataratanze umusaruro udahagije ikabasimbuza abandi b’Abanyarwanda baba baritwaye neza mu makipe atandukanye yo mu Rwanda.

Kugeza kuri ubu APR FC igiye kurekura abakinnyi 9 barimo na rutahizamu Tuyisenge Jacques waguzwe arenga miliyoni 60 z’Amanyarwanda mu mpeshyi ya 2020 akajya anahembwa miliyoni eshatu n’igice buri kwezi.

Urutonde rw’abakinnyi 9 bazarekurwa na APR FC ni umuzamu Mutabaruka Alexandre, myugariro w’ibumoso Ngabonziza Gyuilain na Nshimiyimana Younusu aba bakinnyi batatu bazatizwa muri Marines FC.

Abandi bakinnyi bamaze kubwirwa ko APR FC itakibakeneye ni Itangishaka Blaise wari uyifatiye runini mu kubungabunga umwuka mwiza mu rwambariro, Nsanzimfura Keddy, Bizimana Yannick, Nizeyimana Djuma na Nsengiyumva Ir’Shad.

Nubwo APR FC yanze kubitangaza , yamaze gusinyisha abakinnyi bane barimo myugariro Niyigena Clement wakiniraga Rayon Sports, Ishimwe Christian wakiniraga AS Kigali, Ishimwe Fiston wakiniraga Marines FC na Mbonyumwami Thaiba wakiniraga Espoir FC.

APR FC Continues Unbeaten Run Record – KT PRESS

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P