Connect with us

Football

Abakinnyi bakomeye basoje amasezerano mu makipe yabo i Burayi

Mu gihe isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ku mugabane w’Uburayi riri kugenda rigera mu gice cy’ingenzi cyaryo, reka turebere hamwe abakinnyi beza basoje amasezerano mu makipe yabo — bisobanuye ko amakipe yabagura bagendera ubuntu.

Paul Pogba

Paul Pogba azasohoka muri Manchester United nyuma y’imyaka itandatu yose nyuma yo kwanga kongera amasezerano muri iyi kipe yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

Uyu musore ukomoka mu Bufaransa yasinyiye Manchester United muri 2016 atanzweho akayabo ka miliyoni €100 avuye muri Juventus.

Paul Pogba w’imyaka 29 y’amavuko yafashije Manchester United kwegukana Carabao Cup na Europa League, ndetse atwarana igikombe cy’isi n’ikipe y’igihugu y”Ubufaransa muri 2018.

Amakipe amushaka ayobowe na Juventus, ayo amakuru agera kuri The Drum yemeza ko yamaze kumvikana na we muri iyi meshyi agasinya amasezerano y’imyaka ine.

Gareth Bale

Nyuma y’imyaka icyenda muri Real Madrid, igihe cya Gareth Bale muri Espagne cyirarangira muri iyi mpeshyi.

Gareth Bale ukomoka muri Wales yerekeje muri Real Madrid muri 2013 avuye muri Tottenham Hotspur atanzweho akayabo ka miliyoni £80 zose.

Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko yafashije Real Madrid kwegukana ibikombe bitanu biyobowe na Champions League eshanu na La Liga ishatu mu gihe cyose amaze hariya.

Kugeza ubu nta kipe bivugwa ko igeze kure mu biganiro byo ku musinyisha, ariko amakipe menshi nka DC United, Cardiff City, Newcastle United, Nottingham Forest, AC Milan na Tottenham Hotspur aramushaka.

Paulo Dybala

Nyuma yo kunaniranwa n’ubuyobozi bwa Juventus kugira ngo yongere amasezerano, Paulo Dybala azatandukana na Juventus muri iyi mpeshyi ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Paulo Dybala yageze muri Juventus muri 2016 ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye harimo bitanu bya shampiyona yatsinze ibitego 115 mu mukino 292 yayikiniye mu marushanwa yose.

Inter niyo kipe iyoboye amakipe menshi amushaka, ndetse imaze igihe mu biganiro n’abamuhagarariye kugira ngo irebe ko yamwegukana ku buntu.

Christian Eriksen

Nyuma yo kuza muri Brentford akayifasha kuguma mu kiciro cya mbere mu Bwongereza, Christian Eriksen w’imyaka 30 y’amavuko yasoje amasezerano ye muri iyi kipe.

Mu kuri, Eriksen yakabaye ari umukinnyi wa Inter nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka ine n’igice ariko uburwayi yagize ubwo yari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Denmark muri EURO 2020 bwatumye ahindura ikipe igitaraganya.

Kugeza ubu haba Brentford yakiniraga ishaka ku mugumana, ariko Tottenham Hotspur na Manchester United ziri mu biganiro n’abamuhagarariye kugira ngo barebe ko bamusinyisha.

Angel Di Maria

Angel Di Maria yishimiye cyane umukino we wa nyuma yakinnye muri Paris Saint-Germain, aho yayifashije gutsinda Metz ibitego 5-0, harimo bibiri bye.

Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yatsinze ibitego 95 mu mikino 295 yakiniye Paris Saint-Germain, ndetse ni we mukinnyi watanze imipira myinshi ivamo ibitego mu mateka yiyi kipe yo mu Bufaransa.

Yatwaranye na Paris Saint-Germain ibikombe bitanu bya shampiyona, ndetse ayifasha kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League batsinzwe mo na Bayern Munichen igitego 1-0 mu wa 2020.

Juventus na Barcelona niyo makipe ari imbere mu rugamba rwo ku musinyisha, aho Juventus itegereje igisubizo cye nyuma yo kwemera kumuha amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa, ahembwa miliyoni €7 ku mwaka.

Ousmane Dembele

Nyuma yo kwerekeza muri FC Barcelona atanzweho amafaranga menshi cyane avuye muri Borussia Dortmund mu wa 2017, ntabwo yigeze ahirwa n’igihe cye muri Espagne.

Ousmane Dembele w’imyaka 25 y’amavuko yonyine yibasiwe n’imvune cyane kuva yagera Camp Nou, byatumye abafana ba FC Barcelona babona ibitandukanye nibyo bari bamwitezeho.

Ni ubwo ari kwifuzwa n’amakipe atandukanye nka Chelsea na Paris Saint-Germain, perezida wa Barcelona, Joan Laporta na Xavi uyitoza bizeye ko ashobora kongera amasezerano.

Abandi bakinnyi bakomeye basoje amasezerano mu makipe bakiniraga harimo Jesse Lingard na Edinson Cavani muri Manchester United, Luis Suarez muri Atletico na Fernandinho muri Manchester City.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P