Connect with us

Football

“Urya nabi ukivuza menshi” abanyarwanda bavuga ku mutoza w’Amavubi mushya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa ),ryamaze gutangaza ko Carlos Alos Ferrer ko ari we mutoza Mushya w’Amavubi ariko abanyarwanda ntabwo bamuvuzeho rumwe.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe 2022 ,nibwo FERWAFA yatangaje umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer ko ari we mutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka uri imbere.

Nyuma yo gutangazwa kuyu mutoza abanyarwanda bamwe hari ababyishimiye ariko hari nabandi banenze uyu mugabo ko ntacyo azatugezaho muri uyu mwaka yahawe.

Bamwe mu abanyarwanda bakunda ikipe y’igihugu Amavubi baganiriye na The drum.rw bavuze ko ntacyo biteze kuri uyu mugabo ahubwo ari ugukomeza kubabaza abanyarwanda.

” Urya nabi ukivuza menshi ubwo reka dukomeze kwiheba kuko uyu mutoza ntacyo azashobora aho yabaye ntaho yamaze kabiri” umukunzi w’Amavubi.

Hari nundi wavuze ko uko dukomeza gutanga amafaranga macye kubatoza ari nako tuzakomeza kubona ibangana nibyo dutanga.

Yagize ati :” Uko dutanga macye ninako tuzakomeza kubona umusaruro mucye kandi ntabwo abanyarwanda twabuze amafaranga twahemba umutoza ukomeye”.

Carlos Alos Ferrer ntabwo yari mu rutonde FERWAFA yari yashyize hanze rwa bifuza gutoza Amavubi .

Abanyarwanda benshi bakaba bifuzaga ko haza Alain Giresse cyangwa Stephen Constantine wari watse akazi.

Carlos Alos Ferrer akaba agiye gutangira akazi ko gutoza Amavubi asimbuye Mashami Vincent wari umaze imyaka itatu n’igice atoza Amavubi.

Umutoza mushya w’Amavubi ari kumwe na Muhire Henry umunyabanga mukuru.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P