Connect with us

Football

AMAFOTO: Mugisha Moise yatwaye agace ka nyuma , umunya-Erithrea atwara Tour du Rwanda ku nshuro ya 2

Mugisha Moise yatwaye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda ka 8 , umunya-Erithrea Nathaniel Tesfazion ahita atwara Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Kuri iki cyumweru nibwo hakinwe agace ka nyuma ka Tour du Rwanda, aho bazengurukaga Kigali ( batangiriye Kigali (Canal Olympia) – Kigali (Canal Olympia) kari gafite Kilimotero  75.3km .

Kuva aka gace gatangira Mugisha Moise yitwaye neza ,kuko aka gace katangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Iri rushanwa rizenguruka igihugu ku magare ryasojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Gashyantare 2022, aho abakinnyi basiganwe ku ntera y’ibilometero 75,3.

Kegukanywe n’Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo akoresheje amasaha abiri, iminota umunani n’amasegonda 16 ku ntera y’ibilometero 75,3. Yakurikiwe na Sandy Dujardin na Alexandre Geniez bakinira TotalEnergies yo mu Bufaransa, bose banganya ibihe.

Umunya-Erythrée Natnael Tesfatsion ni we wasoje isiganwa ryose ari imbere aho mu bilometero 913,3 yakoresheje amasaha 23, iminota 25 n’amasegonda 34, asiga Umunya-Ukraine Anatolii Budiak [Terengganu Polygon Cycling] ho amasegonda 26 mu gihe ku mwanya wa gatatu hasoje Umunya-Australia Jesse Ewart ukinira Bike Aid wakoresheje 23h26’22’’.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

UKO ABAKINNYI BAHEMBWE:

- Umukinnyi wegukanye Agace ka Munani Kigali [Canal Olympia]- Kigali [Canal Olympia]: Mugisha Moïse [ProTouch]

- Umukinnyi wasoje isiganwa yambaye umwenda w’umuhondo: Natnael Tesfazion [Drone Hopper]

- Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka imisozi wahembwe na Cogebanque: Mugisha Moïse [ProTouch]

- Umukinnyi wahize abandi mu kubaduka ‘sprint’ wahembwe na SP: Sandy Dujardin [TotalEnergies]

- Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance Ltd: Natnael Tesfazion [Drone Hopper]

- Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Natnael Tesfazion [Drone Hopper]

- Umukinnyi wahatanye kurusha abandi: Omer Goldstein [Israel Premier Tech]

- Ikipe yitwaye neza kurusha izindi: Bike Aid

- Umunyarwanda wahize abandi mu isiganwa agahembwa na Forzza Bet: Manizabayo Eric [Benediction Ignite]

Tour du RWANDA ya 2022, yari yatangiye Tariki ya 20 Gashyantare 2022, yari yitabiriwe n’amakipe 19.

Image

Mugisha  Moise yakoze ibishoboka ngo Umunya-Rwanda ngo yongere atware agace muri Tour du Rwanda kuva mu 2019.

Image

Image

Image

Perezida Paul Kagame niwe watangije agace ka 8

Image

Nathaniel Tesfazion niwe watwaye  Tour du Rwanda ya 2022

Photo: FERWACY

 

2 Comments

2 Comments

  1. conta binance

    December 20, 2023 at 4:16 am

    Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good. https://accounts.binance.com/pt-PT/register?ref=OMM3XK51

  2. binance Konto er"offnen

    April 23, 2024 at 2:42 am

    Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P