Connect with us

Football

Rayon Sports yagaruye abakinnyi 2 mu myitozo n’umutoza Mushya ( Amafoto)

Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino wa APR FC , yamaze kugarura abakinnyi bayo bari bamaze iminsi bafite ibibazo by’imvune aribo Willy Onana na Muvandimwe JMV.

Rayon Sports yatangiye kwitegura umukino bafitanye na APR FC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022 , Abakinnyi bayo bari bamaze iminsi barwaye bamaze kugaruka mu myitozo bafatanya na bandi kwitegura uyu mukino.

Willy Onana yari yavunikiye ku mukino wa Etincelles kuva icyo gihe ntabwo yari yagaruka mu kibuga , mu gihe Muvandimwe JMV yari yagize ikibazo ubwo bakinaga umukino usoza igice cya mbere cya Shampiyona na Gasogi United.

Iyi kipe kandi yamaze kubona umutoza mushya w’umwungiriza wa Jorge Manuel ariwe Ferreira Faria , akaba nawe yakoresheje imyitozo ya mbere muri iyi kipe.

Willy Onana wagarutse mu myitozo

Muvandimwe JMV nawe yagarutse mu myitozo y’uyu munsi

Ferreira Faria umutoza mushya muri Rayon Sports

Photo: Rwanda Magazine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P